I. Intangiriro
Ibipimo
byafashwe bikomeza kugaragaza ko ikirunga cya Nyiragongo kigaragaza imyitwarire
idasanzwe guhera tariki 29/02/2016.
Iyi
raporo igaragaza uburyo bune bukoreshwa mu gupima impinduka z’ibirunga bya
Nyiragongo na Nyamuragira biri mu burasirazuba bwa RDC, ndetse bikaba byegereye
Akarere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda.
II. Seismology (imitingito n’impinduka
zijyanye nayo)
Guhera
tariki 29/02/2016, ibipimo byafashwe bigaragaza kwiyongera kw’imitingito
ugereranije n’imitingito yagiye iba kuva igihe iki kirunga giheruka kuruka mu
mwaka w’i 2002.
Stations
zibika amakuru ajyanye n’imitingito isanzwe ituruka ku bitare biba mu nda y’isi
(tectonic plates) zigaragaza ko imitingito yagiye yiyongera. Aya makuru aturuka
kuri stations 6 ziri ahitwa Rusayo, Kibumba, Rumangabo, Tongo, Kichanga na
Bobandana mu bufatanye n’abandi bashakashatsi ba European Centre of Geodynamics and Seismology.
II.1. Isesengura Makuru
Kwiyongera
kw’imitingito mu kirunga cya Nyiragongo kugagara mu ndiba yacyo (crater)
yuzuyemo igikoma cy’amazuku (lava) ifite uburebure bwa kirometero ebyiri z’ubujyakuzimu.
Iyi mitingito ntiyumvikana gusa mu ndiba y’ikirunga, yagiye inumvikana ku
kirunga ubwacyo. Bikaba bituruka ku mwenge (well) uri mu ndiba y’ikirunga uri kumena
igikoma cy’amazuku mu ndiba nini isanzwe.
Isesengura
makuru rigaragaza ko hari imitingito ikomeye yabaye tariki 1/3/2016, abacunga
parike nabo bakaba barawumvise. Indi mitingito 8 nayo imashini zigaragaza ko 4
yabaye tariki 29/2/2016, indi ikaba tariki 1/3/2016 nkuko bigaragazwa n’ipica
ya 1 iri hasi. Isesengura makuru nanone ryiyo mitingito rigaragaza ko yari kurugero
ruri hagati ya 1 na 10 Hz (Ipica ya 2).
Iyi mitingito
yose yaturutse ku mwenge wapfumutsemo igikoma cy’amazuku mu ndiba y’ikirunga,
nkuko bigaragazwa n’ifoto ikurikira.
Photo ©OVG 12-03-2016
Ibimenyetso
bidasanzwe bibera mu kirunga bigaragaza ko hari urusukume ruri mu nda y’isi rugaragaza
imbaraga zo kwinyagambura no gusohoka (magmatic movement).
Ibyo bimenyetso bidasanzwe
byagaraye mu bihe bikurikira:
- Tariki
29/2/2016: hagati ya 9h na 15h
- Tariki
1/3/2016: hagati ya 3h22 na 17h32. Ku isaha ya 7h, ibimenyetso byariyongereye
cyane.
- Tariki
2/3/2016: hagati ya 8h na 13h
- Tariki
10/3/2016: 10h na 13h
- Tariki
11/3/2016 : hagati ya 0h na 2h, hagati ya 14h na 17h
- Tariki
12/3/2016 : hagati ya 1h na 4h, hagati ya 7h na 15h
- Tariki
13/3/2016: hagati ya 10h na 14h.
Ipica ya 1 :
Hagati ya tariki 29/2/2016 na 1/3/2016, ifoto yerekana uburyo imitingito
idasanzwe yumvikanye mu kirunga cya Nyiragongo
Ipica ya 2 :
Isesengura ry’imbaraga umutingito wari ufite tariki 29/2/2016 kuri station ya Rusayo
Ipica ya 3 :
Aho umutingito wumvikanye, kuruka kubera mu ndiba y’ikirunga cya Nyiragongo.
II.2. Umwanzuro
-
Habaye kwiyongera kw’imitingito ugereranije n’igihe ikirunga
giheruka kuruka tariki 17/1/2002, bikaba bigaragara ku birunga byombi
Nyiragongo na Nyamulagira.
-
Ikirunga cya Nyiragongo giteye akaga gakomeye ku baturage
kubera inzira y’imitutu (fractures) iva mu kirunga yinjira mu mujyi wa Goma na
Gisenyi kubera ko ishobora gusohokeramo igikoma cy’amazuku (lava) nkuko
byagenze ubwo giheruka kuruka (1977 na 2002). Ingaruka ikomeye nuko igikoma
cy’amazuku gishobora gucengera muriyo mitutu.
-
Ibarura ry’imitingito rigaragaza ko imitingito ryiyongereye
cyane hagati ya tariki 29/2 na 01/3/2016, igenda igabanuka buhoro buhoro.
-
Ikirunga kiracyari active (kiracyabira) kandi gishobora
kugira impinduka igihe cyose maze kikaruka.
III. Geothermal
(Gupima urugero ry’ubushyuhe n’imbaraga z’umuriro)
Hari stations 3
z’iri mu majyepfo y’ikirunga cya Nyiragongo zerekana urugero rw’ubushyuhe
(temperature), iyi raporo irerekana impinduka zabaye guhera Mutarama 2016
kugeza 14/3/2016.
Na none yerekana
impinduka z’imbaraga y’umuriro (energy) ikirunga cya Nyiragongo kigaragaza, guhera
tariki 15/2/2015 kugeza 15/3/2016.
III.1.
Impinduka z’urugero rw’ubushyuhe (temperature)
Site ya 1: BUGARURA
Site ya 2: MUGARA
Site ya 3: MUNIGI
III.2.
Imbaraga z’umuriro ku Kirunga cya Nyiragongo guhera tariki 15/2 kugeza
15/3/2016
Guhera tariki
25/2 kugeza 15/3/2016, ikiyaga cy’igikoma cy’amazuku (lava lake) cyagaragaje
imbaraga z’umuriro mwinshi uri hagati ya 1.4x109 Watt. Ariko nta kidasanzwe
cyagaragajwe na MODVOLC ku kirunga cya Nyirangongo muri ayo matariki.
III.3.
Umwanzuro
-
Nta mpinduka zidasanzwe
zabonetse zijyanye n’urugero rw’ubushyuhe ariko guhera mu kwezi kwa Mutarama
kugeza Werurwe 2016 impinduka zariyongereye. Ibi nibyo bihamya ko kugeza ubu
nta gikoma cy’amazuku kiracengera ngo cyinjire muri ya mitutu iva mu kirunga
ijya mu mijyi ya Goma na Rubavu aribyo byatera ibibazo bikomeye ku baturage.
Ikindi nuko muri iyi mitutu nta myotsi cyangwa umuriro urinjiramo.
-
Ifoto igaragaza imbaraga
z’umuriro yerekana mu kirunga cya Nyiragongo yerekana ko kubira kw’ikirunga
kwiyongereye imbere mu ndiba (crater) ku uru rugero (1,4 x 109 Watt)
ari nayo mpamvu no hanze yacyo humvikana icyokere.
IV. Geo-chemistry (Uburemere bw’ibyuka)
Amakuru
asesenguye ku byuka bihumanya byoherezwa n’ikirunga cya Nyiragongo yo ku wa
14/3/2016 yerekana ko uburemere bw’ibyuka butahindutse cyane. Site zose
zafatiweho ibipimo zigaragaza ko hamwe na hamwe uburemere bw’ibyuka bwamanutse
kuri station ya Bugarura bujya hagati ya 1.3 na 1.9%. Ibi nabyo byerekana ko nta mazuku arinjira mu
mitutu.
IV. Geodesy (Impinduka mu butaka)
Ibipimo
byafashwe bigaragaza impinduka zabaye (deformation) hagati ya -5mm na +17mm.
V. Umwanzuro
-
Ikirunga kiracyari active (kiracyabira mu ndiba
yacyo) kandi gishobora kugira impinduka igihe cyose maze kikaruka.
- Inzego
zibishinzwe zagombye guhura zikaganira kuri iki kibazo kugira ngo
tutazatungurwa.
- Abegereye
iki kirunga bagomba kwita ku mabwiriza y’ubuzima cyane bakoza imboga mbere yo
kuziteka no kwirinda kunywa amazi y’imvura.
- Turacyari
mu ibara ry’umuhondo bisobanuye ko ikirunga gishobora kuruka ariko bitari vuba,
abaturage bakomeza imirimo yabo nta bwoba.